Kendrick Lamar yakoze ibyo yari yitezweho i Kigali

Kendrick Lamar yakoze ibyo yari yitezweho i Kigali

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y’isanamu, Kendrick Lamar mu gitaramo i KigaliIbiranga iyi nkuru

Kendrick Lamar umuhanzi w’umunyamerika w’icyamamare mu njyana ya rap yakoze ‘performance’ yo ku rwego rwo hejuru mu gitaramo cya muzika muri BK Arena i Kigali aho yataramiye ibihumbi by’urubyiruko rwitabiriye mu gihe kigera hafi ku isaha imwe n’igice.

Uretse urubyiruko rwinshi rwitabiriye iki gitaramo na Perezida Paul Kagame n’umugore we nabo ntibacikanywe.

Abandi bahanzi nka Bruce Melodie na Ariel Wayz bo mu Rwanda, na Zuchu wo muri Tanzania nabo bashimishije abitabiriye iki gitaramo cyo gitangiza iserukiramuco ryiswe #MoveAfrica ryateguwe na Global Citizen ku bufatanye n’Ikigo PGLang cyashinzwe n’umuraperi Kendrick Lamar nawe wasusurukije ibihumbi by’abakunzi ba muzika i Kigali.

Ahavuye isanamu, Visit Rwanda

Insiguro y’isanamu, President Kagame yashimiye abashinzwe kubungabunga ubuzima yavuze ko ari bwo “mutungo w’agaciro”

Mbere ya Lamar, Perezida Kagame yafashe ijambo muri iki gitaramo cyari gishyushye, avuga ko ubu ari “uburyo bwiza bwo gusoza umwaka…na muzika, n’imbaraga, n’icyizere.”

Akomoza ku ntego z’iri serukiramuco, Kagame yagize ati: “Mu gukorana, umugabane wacu urakomera kandi ushobora gukemura byinshi mu bibazo byacu. Twiteguye kwakira Global Citizens buri mwaka hano i Kigali, biciye muri Move Africa”.

Ahagana saa tanu z’ijoro, Kendrick Lamar yazamutse ku rubyiniro ibintu muri BK Arena bijya ku rundi rwego, abafana bari bamutegereje cyane bagaragaza ibyishimo bidasanzwe.

Uyu ni umwe mu baraperi (rappers) bagezweho ku isi muri iki gihe, nibwo bwa mbere yari ataramiye i Kigali, kandi ni imbonekarimwe muri Africa.

Ahavuye isanamu, Visit Rwanda

Insiguro y’isanamu, Kendrick n’abafana be bajyanaga mu kuririmba nyinshi mu ndirimbo zeTambuka Twitter ubutumwaUremeye ibiri kuri Twitter?

Iyi nkuru irimwo ivyatanzwe na Twitter. Dukeneye uruhusha rwawe imbere yuko bigushikira, kuko birashobora kuba bikoresha cookies hamwe n’ubundi buhinga. Wobanza ugasoma aha Twitter amategeko agenga cookie n’ayagenga ubuzima bwite imbere yuko wemera. Kugira ubibone hitamwo ’emera hanyuma ubandanye’.

Emera ubandanyeUragaba: BBC ntibazwa ibiva ku zindi mbuga.

Impera ya Twitter ubutumwa

Kendrick Lamar yatangiye aririmba indirimbo ze nka “She Needs Me”, “Behind betrayal”, “Bitch, Don’t Kill My Vibe”, “Loyalty”, n’izindi zitandukanye. Yerekanaga ko yishimye cyane ubwo yabonaga indirimbo ateruye ajyana n’abafana baririmbana na we.

Nawe yageze aho abashimisha abereka ko yiteguye neza iki gitaramo ubwo hazaga ababyinnyi bakabyina indirimbo ze mu buryo bwa Kinyarwanda, byashimishije cyane abafana muri BK Arena.

Lamar kandi mu bamufashije mu mbyino harimo itsinda ry’icyamamare Sherrie Silver umubyinnyi w’umwuga akaba ari umwongereza wavukiye mu Rwanda.

Ahavuye isanamu, Visit Rwanda

Insiguro y’isanamu, Lamar yakoresheje urubyiruko rubyina imbyino gakondo bishimisha benshi bari bitabiriye iki gitaramo

Kuri muzika, Lamar yabonye ko akunzwe cyane ubwo yaririmbaga indirimbo ye “Humble” aho abafana baririmbanaga nawe buri murongo wayo.

Uyu muhanzi kandi yagaragaye aririmba inyuma y’igitambaro kinini kiriho ishusho y’umugabane wa Africa, ariko cyanditsemo ijambo Compton, agace ko muri California avukamo.

Lamar yasoreje ku ndirimbo ye “Savior” ava ku rubyiniro biboneka ko abafana bagishaka kwishimana na we.

Julienne Kayitesi umwe mu bitariye igitaramo cya Lamar yabwiye BBC Gahuzamiryango ko yishimye bikomeye kandi kuri we “ni amateka” kumubona akora “igitaramo kidasanzwe”, nk’uko abivuga.

Yagize ati: “Byandenze, sinzi uko nabisobanura, kwitabira igitaramo cya Kendrick Lamar kuri njye ni amateka. Abamukunda ku isi ni benshi cyane ariko ngiye mu bagize amahirwe yo kumubona imbere imbonankubone imbere yanjye.”

Ahavuye isanamu, Visit Rwanda

Insiguro y’isanamu, Urubyiruko mu gitaramo Move Africa: Rwanda

Ahavuye isanamu, Global Citizen

Source link : https://www.bbc.com/gahuza/articles/czd2zlz55q0o.amp

Author :

Publish date : 2023-12-07 08:00:00

Copyright for syndicated content belongs to the linked Source.

Exit mobile version